learn
Home
Traffic
Learn
Contact Us
About Us
changeColor
Exam 1
  
Exam 2
  
Exam 3
  
Exam 4
  
Exam 5
  
Exam 6
  
Exam 7
  
Exam 8
  
Exam 9
  
Exam 10
  
Exam 11
  
Exam 12
  
Exam 13
  
Exam 14
  
Exam 15
  
Exam 16
  
Exam 17
  
Exam 18
  
Exam 19
  
Exam 20
  
back
1. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubwiyikorewe n’ibinyamitende 4 bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romuruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira:
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
2. Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni :
c) Toni 16
3. Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
4. Ni iyihe feri ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara ku buryo bwizewe bubangutse kandi nyabwo, uko imodoka yaba yikoreye kose yaba igeze ahacuramye cyangwa ahaterera:
a) Feri y’urugendo
5. Ku mihanda ibyapa bikurikira bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe:
c) Ibyapa bibuza n’ibitegeka
6. Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
a) Ubururu
7. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa rimwe mu mezi 6:
d) Ibisubizo byose ni ukuri
8. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
9. Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he:
d) a na b ni ibisubizo by’ ukuri
10. Ibimenyetso bimurika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda kw'ibinyabiziga bishyirwa iburyo bw'umuhanda. Ariko bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y’umuhanda:
c) Kugirango birusheho kugaragara neza
11. Ni ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rikurikizwa mu masangano:
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
12. Icyapa kivuga gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira:
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
13. Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
b) Imyaka 12
14. Ubugari bwa romoruki ntiburenza ubugari bw’ikinyabiziga kiyikurura iyo ikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
c) Ipikipiki ifite akanyabiziga kometse kuruhande rwayo
15. Igice cy'inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari:
c) Ahanyurwa n’ibinyamitende
16. Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
17. Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera:
c) Metero 50
18. Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira:
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
19. Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira:
c) Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma
20. Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:
a) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga
Contact Us
Email: info@learn.co.rw
Phone: +250723709880
Whatsap: +250725527181
we will try to reply to your message as quickly as we can. please be aware that because of many messages we receive it take us same time to respond