1. Imbibi ziri ku mpera z’ubwihugiko bw’abanyamaguru kandi ziri mu muhanda kimwe n’imbibi n’ibindi bikoresho bigenewe gutuma bagenda mu muhanda nta muvundo zisigwa irangi ry’ibara rikurikira:
2. Ibyapa byereka inkomane y’inzira nyabagendwa n’inzira ya gariyamoshi bigomba iteka kumurikwa cyangwa kugarura urumuri ku buryo bigaragarira nibura mu ntera ikurikira igihe ijuru rikeye:
3. Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500, iyo bibaye bityo
ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa bishobora kugabanywamo amatsinda atonze umurongo utarengeje ibipimo bikurikira:
4. Abanyamaguru batatanye cyangwa bagize udutsiko tudafatanyije gahunda kdi batanayobowe n’umwarimu bategetswe kunyura mu tuyira turi ku mpande z’umuhanda no ku nkengero zigiye hejuru uretse ubutaka butsindagiye butandukanya imihanda ibiri bwo kunyurwamo gusa n’aba bakurikira:
5. Iyo ikinyabiziga gihagaritswe n’ijoro ku buryo abayobozi bakigana badashobora kumenya ko kibabereye imbogamizi, kigomba
kurangirwa kure n’ikimenyetso cyabigenewe kiri ahantu hagaragara kugirango kiburire hakiri kare abandi bayobozi baza bagisanga, ariko ntibireba ibinyabiziga bikurikira:
6. Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cyangwa imitunganyirize bwite y’aho, ikinyabiziga cyose cyangwa inyamaswa ihagaze umwanya muto cyangwa munini igomba kuba iri aha hakurikira:
7. Iyo akanyabiziga gasunikwa cyangwa ibyo gatwaye bidatuma umuyobozi abona neza imbere ye, uwo muyobozi agomba gukora ibi
bikurikira:
8. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
9. Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200, mu nzira nyabagendwa, romoruki iziritse kuri velomoteri cyangwa ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande, uretse velomoteri idafite umuyobozi, kandi
uburumbarare bwayo, cyangwa bw’ibyo yikoreye bukaba butuma itara ry’ikinyabiziga biyikurura ritagaragara, iyo romoruki igaragazwa ku
buryo bukurikira:
10. Birabujijwe kubangamira imigendere isanzwe y’ibindi binyabiziga kubera ibi bikurikira:
11. Ibyapa byerekana icyago cyidahoraho kandi bigenewe kwerekana aho bagana cyangwa aho berekeza umuhanda nk’igihe
cy’impanuka cyangwa hari imirimo ikorwa mu muhanda birangwa n’amabara akurikira:
12. Nijoro igihe ijuru rikeye, itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga rigomba gutuma izo numero zisomerwa nibura mu
ntera ikurikira:
13. Icyapa cyerekana ko hari amabwiriza yihariye mu buryo bwo kugendera mu cyambu cyangwa ku kibuga cy’indege giteye ku buryo bukurikira:
14. Iyo mu muhanda, imirimo yihariye ubugari butuma abayobozi bagomba kuva mu mwanya wabo usanzwe kugirango bakomeze
urugendo, ahategetswe kunyurwa hagaragazwa n’ikimenyetso gishyirwa aho imirimo irangirira mu ruhande rugenderwamo. Icyo
kimenyetso kirangwa n’amabara akurikira:
15. Igihe ikorwa ry’imirimo ribangamiye cyane cyangwa buke uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, ahakorerwa imirimo
hagaragazwa ku buryo bukurikira:
16. Icyapa cyerekana ahantu amategeko y’ Umuhanda urombeje w’ibice byinshi atangirira gukurikizwa, kirangwa n’ibirango (ibimenyetso) by’amabara akurikira:
17. Icyapa cy’inyongera kigaragaza ikibanza cy’ingando cyangwa cy’abantu benshi bagendera ku nyamaswa kirangwa n’amabara akurikira:
18. Ibinyabiziga bikurikira ntibitegetswe kugira ibimenyetso bibyerekana iyo byambukiranya umuhanda cyangwa bigenda ku ruhande rwawo:
19. Iyo ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswa nacyo gikuruye ikindi uburebure bw’ibikururwa bukaba burenga m 18 hatabariwemo icyo kinyabiziga cya mbere kiziritseho hagomba ibi bikurikira:
20. Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500. Iyi bibaye bityo ibinyabiziga
biherekeranye mu butumwa bishobora kugabanwamo amatsinda atonze umurongo atarengeje m 50 z’uburebure kdi hagati yayo hakaba byibura m 50 ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira: