20:00

Exam 1

  

Exam 2

  

Exam 3

  

Exam 4

  

Exam 5

  

Exam 6

  

Exam 7

  

Exam 8

  

Exam 9

  

Exam 10

  

Exam 11

  

Exam 12

  

Exam 13

  

Exam 14

  

Exam 15

  

Exam 16

  

Exam 17

  

Exam 18

  

Exam 19

  

Exam 20

  

1. Iyo romoruki iziritse ku kinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande uretse ikinyamitende na velomoteri bidafite umuyobozi, iyo uburumbarare bwayo cyangwa bw’ibyo yikoreye bituma itara ry’ikinyabiziga gikurura ritagaragara igihe bitagishoboka kubona neza muri m 200 bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira:

2.Ibinyabiziga bihinga n’ibindi bikoresho byihariye bikoreshwa n’ibigo bipatana imirimo, iyo bigenda mu nzira nyabagendwa igihe cya nijoro cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200 bishobora kugaragazwa inyuma n’amatara 2 atukura, bipfa kuba bitarenza ibipimo bikurikira:

3. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:

4. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira:

5. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza:

6. Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:

7. Umurongo mugari wera udacagaguye ushobora gucibwa ku muhanda kugirango ugaragaze ibi bikurikira:

8. Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora:

9. Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye:

10. Iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y’ubwoko bumwe ayo matara agomba kugira ibara rimwe n’ingufu zingana kandi akagomba gushyirwaho ku buryo buteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabizigamo kabiri mu burebure bwacyo. Ariko ibi ntibikurikizwa ku matara akurikira:

11. Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye :

12. Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :

13. Uburemere ntarengwa bwemewe ntibushobora kurenga ½ cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura nubw’umuyobozi kuri romoruki zikurikira :

14. Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:

15. Utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’ inkengero zigiye hejuru biharirwa abanyamaguru mu bihe bikurikira:

16. Iyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira :

17. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :

18. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni:

19. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni:

20. Kunyura ku binyabiziga bindi, uretse icy’ibiziga bibiri, bibujijwe aha hakurikira:

Contact Us

Email: info@learn.co.rw
Phone: +250723709880
Whatsap: +250725527181

we will try to reply to your message as quickly as we can. please be aware that because of many messages we receive it take us same time to respond