learn
Home
Traffic
Learn
Contact Us
About Us
changeColor
20:00
Exam 1
  
Exam 2
  
Exam 3
  
Exam 4
  
Exam 5
  
Exam 6
  
Exam 7
  
Exam 8
  
Exam 9
  
Exam 10
  
Exam 11
  
Exam 12
  
Exam 13
  
Exam 14
  
Exam 15
  
Exam 16
  
Exam 17
  
Exam 18
  
Exam 19
  
Exam 20
  
back
Reba Ibisubizo
1. Iki cyapa gisobanura iki aho banyura bazengurutse ?
a)Tanga inzira ku binyabiziga biri mu muhanda munini
b) Tanga inzira ku binyabiziga biturutse i bumoso
c) Tanga inzira ku ma kamyo na za otobisi
d) Ibinyabiziga byose uretse amapikipiki bigomba gutanga inzira
2. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
a) cm25
b) cm125
c) cm45
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
3. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenga abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:
a) Itara ndangamubyimba
b) Itara ryerekana icyerekezo
c) Itara ndangaburumbarare
d) Ibisubizo byose ni ukuri
4. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
a) Iyo umuhanda umurikiye umuyobozi abasha kureba muri metero 20
b) Iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ibindi
c) Iyo ari mu nsisiro
d) Ibisubizo byose ni ukuri
5. Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe:
a) 2
b) 3
c) 1
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
6. Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita:
a) Feri y’urugendo
b) Feri yo guhagarara umwanya munini
c) Feri yo gutabara
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
7. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
a) Km25
b)Km70
c) Km40
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
8. Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira:
a) Amatara ndanga
b) Amatara ari imbere mu modoka
c) Amatara ndangaburambarare
d) Ibisubizo byose nibyo
9. Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:
a) Umuvuduko w’abanyamaguru
b) Ubugari bw’umuhanda
c) Umubare w’abanyamaguru
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
10. Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni:
a) Km50
b) Km40
c) Km30
d) Nta gisubizo cy’ukuri
11. Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa bukurikira:
a) Burenga toni 1
b) Burenga toni 2
c) Burenga toni 24
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
12. Kunyuranaho bikorerwa:
a) Mu ruhande rw’iburyo gusa
b)Igihe cyose ni ibumoso
c) Iburyo iyo unyura ku nyamaswa
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
13. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
a) Ahatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y’ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini :
b) Ahantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe
c) Aho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi
d) Ibisubizo byose nibyo
14. Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :
a) Ibifite umutambiko umwe uhuza imipira
b) Ibifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo
c) Makuzungu
d)Nta gisubizo cy’ukuri
15. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
a) cm75
b) cm125
c) cm265
d)Nta gisubizo cy’ukuri
16. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa buri mwaka:
a) Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange
b) Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
c) Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
17. Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :
a) Biteganye
b) Ku murongo umwe
c) A na B nibyo
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
18. Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :
a) Igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira
b) Ahegereye umurongo ukomeje
c) Igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo
d) A na C nibyo
19. Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:
a) Abanyamaguru
b) Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
20. Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:
a) Umuyobozi
b) Umuherekeza
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Reba Amanota
Contact Us
Email: info@learn.co.rw
Phone: +250723709880
Whatsap: +250725527181
we will try to reply to your message as quickly as we can. please be aware that because of many messages we receive it take us same time to respond