learn
Home
Traffic
Learn
Contact Us
About Us
changeColor
20:00
Exam 1
  
Exam 2
  
Exam 3
  
Exam 4
  
Exam 5
  
Exam 6
  
Exam 7
  
Exam 8
  
Exam 9
  
Exam 10
  
Exam 11
  
Exam 12
  
Exam 13
  
Exam 14
  
Exam 15
  
Exam 16
  
Exam 17
  
Exam 18
  
Exam 19
  
Exam 20
  
back
Reba Ibisubizo
1. Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:
a) hafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga
b) inyuma hafi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga
c) inyuma ahegereye inguni y’iburyo
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
2. Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye:
a) m1 na cm 50
b) m1 na cm 75
c) m 1 na cm 80
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
3. Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kiba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye:
a) cm 30
b) cm 20
c) cm 50
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
4. Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare
a) metero 3
b) metero 2 na cm 50
c) metero 1 na cm 10
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
5. Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:
a) mu nsisiro cyangwa ahandi hose
b) ahegereye inyamaswa zikurura
c) hafi y’amatungo
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
6. Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira:
a) imbere ni itara ry’umuhondo ritwariwe ibumoso
b) inyuma ni itara ryumutuku ritwariwe ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
7. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
a) imbere y’ahantu nyabagendwa hinjirwa n’ahasohokerwa n’abantu benshi
b) mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo icagaguye
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
8. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa ku modoka zidafite ibizibuza kwiceka kuberako ariko zakozwe ni:
a) km 20 mu isaha
b) km 40 mu isaha
c) km 35 mu isaha
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
9. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa ku modoka zidafite ibizibuza kwiceka kuberako ariko zakozwe ni:
a) km 70 mu isaha
b) km 40 mu isaha
c) km 25 mu isaha
d) km20 mu isaha
10. Uretse mu mujyi kuyindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo mukuzungu ni :
a) toni 10
b) toni 12
c) toni 15
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
11. Uretse mu mijyi, kuyindi mihanda yagenywe na minisiteri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu, uburemere ntarengwa bwemewe kubinyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu ni:
a) toni 12
b) toni 16
c) toni 10
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
12. Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:
a) agatambaro gatukura kuri cm 50 z’umuhanda
b) ikimenyetso cy’itara risa n’icunga rihishije
c) icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 30 kuri buri ruhande
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
13. Ku mihanda yagenwe na minisitiri ubifite mu nshingano ibyapa biburira n’ibyapa byerekana bigomba kugaragazwa kuva bwije kugera bukeye n’urumuri rwihariye cyangwa amatara ku mihanda cyangwa ibintu ngarurarumuri. Igihe ijuru rikeye intera y’ahagaragara igomba kuba nibura:
a) m50
b) m120
c) m150
(d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
14. Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
a) umukara
b) umweru
c) umutuku
(d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
15. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona ku buryo bukurikira:
a) babona gusa ibumoso bwabo ibyibara ryera
b) iburyo babona iby’ibara ritukura cyangwa risa n’icunga rihishije gusa
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
16. Iyo ikinyabiziga kitagikora cyangwa cyoherejwe mu mahanga burundu ibyapa ndanga bigomba gukurwaho bikoherezwa mu biro by’imisoro, ibyo bikorwa mu gihe kingana gute:
a) ibyumweru bibiri
b) amezi abiri
c) ukwezi kumwe
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
17. Iyo harimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka ikurikira:
a) imyaka 10
b) imyaka 12
c) imyaka 7
d) nta gisubizocy’ukuri kirimo
18. Imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure bwawo ugaragaza:
a) ahanyurwa n’amagare na velomoteri
b) ahanyurwa n’ingorofani n’ibinyamitende
c) ahanyurwa n’abanyamaguru
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
19. Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri na za romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
a) ku binyabiziga by’ingabo
b) ibinyabiziga bihinga iyo bigendeshwa mu karere katarenga km 25 uvuye aho ziba
c) ibinyabiziga bya police
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
20. Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose, n’ubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kdi ntibigire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
a) ibinyabiziga bidapakiye kdi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye
b) ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Reba Amanota
Contact Us
Email: info@learn.co.rw
Phone: +250723709880
Whatsap: +250725527181
we will try to reply to your message as quickly as we can. please be aware that because of many messages we receive it take us same time to respond