learn
Home
Traffic
Learn
Contact Us
About Us
changeColor
20:00
Exam 1
  
Exam 2
  
Exam 3
  
Exam 4
  
Exam 5
  
Exam 6
  
Exam 7
  
Exam 8
  
Exam 9
  
Exam 10
  
Exam 11
  
Exam 12
  
Exam 13
  
Exam 14
  
Exam 15
  
Exam 16
  
Exam 17
  
Exam 18
  
Exam 19
  
Exam 20
  
back
Reba Ibisubizo
1. Ni ubuhe buryo bwiza bwakurikizwa igihe hari umuntu wakomerekeye mu mpanuka yo mu muhanda ?
a) Ku mushyira kunkengero y’umuhanda
b) Kutamukuramo keretse mugihe hari ibyago byaterwa n’inkogi y’umuriro cyangwa akaba ashobora kugongwa n’ikindi kinyabiziga no guhamagara ababishinzwe
c) Gusaba uwakomeretse kunyeganyeza ibice by’umubiri kugirano umenye aho ibikomere bye bigarukira
d) Guhumuriza uwakometse ukamuha ikinyobwo gikonje
2. Gutinda gutanga ibimenyetso ku muyobozi w’ikinyabiziga ni gute bibangamira abandi bakoresha umuhanda?
a) bigira ingaruka gusa kubaturuka mukindi cyerekezo
b) bishobora gutuma batabona igihe gihagije cyo gushyira mubikorwa icyo amenyeshejwe
c) baba bafite igihe gihagije cyo gushyira mu bikorwa ibyo bamyeshejwe
d) ntacyo bibabangamiraho
3. Niryari amatara ndanga cyerekezo agomba kugaragazwa kubandi bakoresha umuhanda ?
a) igihe gusa ari ngombwa amenyesha ibindi binyabiziga bimukurikiye
b) igihe gusa aringombwa kuburira abandi bayobozi bava mukindi cyerekezo
c) mugihe gikwiye ushaka kumenyesha abandi bakoresha umuhanda icyo ugiye gukora
d) keretse ahari ibimenyetso byo mu muhanda byerekana icyerekezo cyawe
4. Umuyobozi w’ ikinyabiziga agendera inyuma y’ikindi kinyabizaga akaba adateganya kukinyuraho yakora iki ?
a) kuguma yicyo kinyabiziga hagati mu muhanda
b) kuguma inyuma yacyo kugirango yemerere ibindi binyabiziga gutambuka
c) gutwarira inyuma ye umwegereye cyane kugirango ureke ibindi binyabiziga bibanyureho
d) gutanga ibimenyetso kubindi binyabiziga ko byabanyuraho
5. Niki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora ageze hafi y’inzira ifunganye igihe ahuye n’ikindi kinyabiziga giturutse mukindi cyerekezo?
a) Agomba kuguma mumwanya yarimo agategereza gutambuka kwikindi kinyabiziga
b) kugabanya umuvuduko no gusiga umwanya uhagije hagati y’ibinyabiziga byombi
c) gutegereza ko undi muyobozi w’ikinyabiziga ava mu muhanda
d) gutwarira ikinyabiziga mu muhanda hagati kugirango abandi bayobozi bahagararare
6. Umuyobozi w’ikinyabiziga yakora iki ahuye n’ikinyabiziga giturutse mukindi kerekezo, gicanye amatara yumuhondo aburira ?
a) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kugabanya umuvuduko no gutambukana ubwitonzi
b) Ikinyabiziga cy’ubutabazi
c) Yagize ibyago
d) Umuvudoko urenze
7. Umuyobozi w’ikinyabiziga yakora iki igihe ageze ku kazamuko gashinze cyane ?
a) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kugabanya umuvuduko akaguma kuruhande rw’iburyo yirinda ibyago
b) Gukandagira ikirenge cya amburiyage no kuvuza ihoni ryo kumunyesha
c) Kugumana umuvuduko n’ikirekezo wari ufite mu muhanda
d) Guhagarara ku mpera zuwo musozi
8. Ni iki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora ahuye n’ishyo ry’amatungo munzira nyabagendwa?
a) Kuvuza ihoni kugirango ayo matungo atambuke
b) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kugabanya umuvuduko no gutambukana ubwitonzi
c) Kwatsa amatara maremare n’amagufi no gutambuka vuba bishoboka
d) Kuvuza ihoni no gutambukana ubwitonzi
9. Umuyobozi w’ikinyabiziga ugeze mu isangano ry’umuhanda ugenzurwa ni ibimenyetso by’amatara yaka agasanga ataka (adakora), yakora iki?
a) Guca mu isangano n’ubwitonzi nkaho ntakimenyetso kikuyobora kirimo, witondera abandi bayobozi b’ibinyabiziga
b) Gutwara neza ntagutinda mw’isangano
c) Guhagarara mw’isangano no guha inzira abayobozi b’ibinyabiziga baturuka iburyo bwawe
d) Gucana amatara yose ndanga cyerekezo ugakomeza
10. Umurongo w’umweru urombereje uciye hagati mu muhanda uvuze iki?
a. Umuyobozi wese abujijwe kuwurenga
b. Abanyamitende wemerewe kunyuranaho
c. Kuhahagara biremewe
d. Guhindukira ku manywa
11. Umuyobozi w’ikinyabiziga yakara iki mu gihe anyuzweho nikindi kinyabiziga?
a. Gukomezanya umuvuduko warufite
b. Kujya i buryo
c. Kujya I bumoso
d. Kwongera umuvuduko
12. Niki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora mugihe ahuye n’ikinyabiziga cyakije itara ry’umuhondo rimyatsa?
a. Mu gihe ikinyabiziga giturutse mu kindi cyerekezo kitagishoboye kugenda
b. Mu gihe ikinyabiziga ndakumirwa giturutse mu kindi cyerekezo
c. Mu gihe ikinyabiziga giturutse mu cyindi cyerekezo cy’ihuta
d. Kugabanya umuvuduko witegura guhagarara
13. Niki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora abonye otobisi iri kuva aho zagenewe guhagararwamo?
a. Gukomeza iruhande kuko ufite uburenganzira bwo gukomeza
b. Gabanya umuvuduko maze ureke ikomeze
c. Gerageza unyureho kugirango atagutinza
d. Menyesha umuyobozi wa otobisi aguhe inzira
14. Niki umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gukora ahuye n’amatungo mu muhanda?
a. Kuvuza ihoni kugirango zihunge
b. Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kugabanya umuvuduko zigatambuka
c. Kwatsa amatara maremare kugirango utambuke wihuta mu buryo bushoboka bwose
d. Kuvuza ihoni ukanyuraho witonze
15. Niki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora mu gihe abonye icyapa kiburira cya mpande eshatu gitukura mu muhanda?
a)Hagarara utegereze amabwiriza
b)Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kugabanya umuvuduko ateganya icyago imbere ye
c)Kukireka, ukagumana umuvuduko ufite ugakomeza
d)Hagarara kuri icyo cyapa cya mpande eshatu mbere yo gukomeza
16. Muri ibi binyabiziga bine ni ikihe kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo kiva mu muhanda munini kijya mu muto?
a)Ikinyabiziga cya mbere kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
b)Ikinyabiziga cya kabiri kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
c)Ikinyabiziga cya gatatu kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
d)Ikinyabiziga cya kane kiri mu buryo bwiza bwo gukata ikoni ry’iburyo
17. Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora?
a) Kwemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda
b)Kuvuza ihoni agakomeza
c)Tengereza munzira y’ abanyamaguru kugeza imidoka izimye
d)Kongera umuvuduko mbere yuko abanyamaguru bambuka
18. Aha umuyobozi w’ ikinyabiziga ashobora kunyura kuri aba abanyamagare?
a)Oya, umuyobozi ntashobora kureba imbere neza
b) Yego, kuko umurongo wera ucagaguye udashobora kuba udacagaguye.
c)Yego, abanyamagare bazumva imodoka bave munzira
d)Yego, kuko buri kinyabiziga kiva mukindi cyerekezo gishobora kuguha inzira
19. Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora mugihe ashaka kujya iburyo?
a. Gukomeza hagati y’ abanyamaguru babiri
b. kuvuza ihoni akongera umuvuduko
c)Guhagarara akareka abanyamaguru bakambuka
d) Reka umunyamaguru umwe atambuke ubone umwanya wogutambuka
20. Niki umuyobozi w’ ikinyabiziga akwiriye kumenya mugihe akurikiye umuyobozi wikinyamitende ibiri kandi imodoka y’ umweru iri gusubira inyuma ijya mumuhanda?
a. Umuyobozi wikinyabiziga gisubira inyuma azahagarara nabona umuyobozi w’ ikinyabimitende ibiri
b. Umuyobozi w’ ikinyamitende ibiri ashobora gusaba umuyobozi w’ ikinyabiziga gisubira inyuma guhagarara
c. Amatara yoguhagarara ashobora kuzima ikinyabiziga gikomeza gusubira inyuma
d. Umuyobozi w’ ikinyamitende ashobora guhagarara bitunguranye
Reba Amanota
Contact Us
Email: info@learn.co.rw
Phone: +250723709880
Whatsap: +250725527181
we will try to reply to your message as quickly as we can. please be aware that because of many messages we receive it take us same time to respond