learn
Home
Traffic
Learn
Contact Us
About Us
changeColor
20:00
Exam 1
  
Exam 2
  
Exam 3
  
Exam 4
  
Exam 5
  
Exam 6
  
Exam 7
  
Exam 8
  
Exam 9
  
Exam 10
  
Exam 11
  
Exam 12
  
Exam 13
  
Exam 14
  
Exam 15
  
Exam 16
  
Exam 17
  
Exam 18
  
Exam 19
  
Exam 20
  
back
Reba Ibisubizo
1. Ibice by’umuhanda byera bigari biteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo ,kabiri bisobanura:
a) guhagara kw’ikinyabiziga
b) aho abanyamaguru bambukira
c) guha ubushobozi binyabiziga
d) ibisubizo byose ni ukuri
2. Utwaye ikinyabiziga mu muhanda ufite ibyerekezo bibiri .ikinyabiziga imbere yawe cyiragenda buhoro, imbere yawe umuhanda nta kibazo kunyuranaho, ugomba :
a) kucyinyuraho bikorewe ibumoso
b) kucyinyuraho bikorewe iburyo
c) kucyinyuraho ukoresheje uruhande urwo arirwo rwose
d) ibisubizo byose ni ukuri
3. Mu gihe hari undi muyobozi w’ikinyabiziga ugukurikiye watangiye kukunyuraho :
a) Ntugomba kugira undi muyobozi w’ikinyabiziga unyuraho
b) Ugomba kunyura ku kindi kinyabiziga
c) Ugomba kunyura kukindi kinyabiziga uvugije ihoni
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
4. Igihe imodoka iparitse ku nkengero z’umuhanda mugihe cy’ ijoro :
a) Imodoka igomba kuba ifunze
b) Umuntu ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga agomba kuba yicaye mu mwanya w’umuyobozi
c) Amatara yo guhagarara umwanya munini aguma yaka
d) Ibisubizo byose ni ukuri
5. Igihe za otobisi zigenewe gutwara banyeshuli zihagaze kugirango zibafate cyangwa bavemo ugomba :
a) kuvuza ihoni ugakomeza
b) gukomeza ugabanyije umuvuduko n’ubwitonzi kuko bishoboka ko abanyeshuli bakwambuka bitunguranye
c) nta bwitonzi budasnzwe bukenewe
d) ibisubizo byose ni ukuri
6. Igihe utwaye umuntu mu kinyabiziga cyawe, akibagirwa kwambara umukandara wo kwirinda ibyago ugomba:
a) gukuramo umukandara wo kwirinda ibyago wambaye mukawambara mwembi
b) kubyerengagiza wizeyeko nta mpanuka muri bukore
c) funga cyane umukandara wo kwirinda ibyago wawe
d) Kubibutsa kwambara umukandara wo kwirinda ibyago
7. Ugeze ahari inzira yabanyamaguru barindiriye kwambuka. Ntibatangiye kwambuka , wakora iki?
a) kuvuza ihoni
b) kwihangana ugatagereza
c) gukomeza
d) nta gisubizo cy’ukuri
8. Umuyobozi w’ikinyabizaga ashobora kunyuranaho:
a) ahamanuka
b) igihe umuhanda ari mugari
c) igihe umuyobozi w’ikinyabiziga kiri imbere ye amweretse ikimenyetso kimwemerera kunyuranaho
d) nta gisubizo cy’ukuri
9. Gutwara ikinyabiziga wasinze:
a) biremewe kubinyabiziga byabikorera kugiti cyabo
b) biremewe nijoro
c) birabujijwe ku binyabiziga byose bifite moteri
d) ibisubizo byose nibyo
10. Umubare w’abagenzi bemewe gutwarwa mukinyabiziga wanditswe mu :
a) icyemezo cy’iyandikwa ry’ikinyabiziga
b) inyemezabwishyu y’umusoro
c) ubwishingizi
d) ibisubizo byose ni ukuri
11. Igihe ubonye icyapa kigaragaza ishuli wakora iki?
a) kugabanya umuvuduko no gukomeza witonze
b) gukomeza n’umuvuduko uri hejuru kuko umunyeshuli agomba gutegereza
c) kuvuza ihoni
d) ibisubizo byose ni ukuri
12. Umuyobozi w’ikinyabiziga ugendera inyuma y’ikinyabaziga gitwara abagenzi gihagaze gikuramo cyangwa gishyiramo abagenzi agomba :
a) kunyuranaho ibumoso
b) gutegereza yihanganye
c) a na b ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
13. Umuyobozi w’ikinyabiziga yakwitondera iki mbere yuko y’injira munzira banyuramo bazengurutse ?
a) ibinyabiziga bimuturuka inyuma umuvuduko bifite n’uburyo bimwegereye
b) ibinyabiziga biturutse ibumoso bwe n’umuvuduko bifite n’intera iri hagati ye nabyo
c) ibinyabiziga biturutse iburyo n’umuvuduko bifite ni intera iri hagati ye nabyo
d) ibinyabiziga bimututse imbere , umuvuduko bifite n’intera iri hagati ye nabyo
14. Mbere yuko umuyobozi w’ikinyabiziga akata ibumoso mu nzira nyabagendwa, nihe ikinyabiziga kigomba kuba kiri ?
a) Mu ruhande rw’iburyo bw’inzira nyabagendwa
b) Gusa iburyo bwo hagati y’inzira nyabagendwa
c) Muruhande urwarirwo rwo hagati mu nzira nyabagendwa
d) Mu ruhande rw’ibumoso bw’inzira nyabagendwa
15. Ni kihe cyerekezo umuyobozi w’ikinyabiziga yinjiriramo iyo ageze aho banyura bazenguruka ?
a) ibumoso
b) ibumoso gusa igihe ayobowe ni kimenyetso kimurika
c) iburyo cyangwa ibumoso
d) iburyo
16. Umuyobozi w’ikinyabiziga yakora iki igihe ageze aho banyura bazenguruka?
a) Tanga inzira ku binyabiziga byamaze kwinjira aho banyura bazunguruka
b) Tanga inzira kubinyabiziga biremereye gusa
c) Tanga inzira gusa niba uri munzira ya kabiri niya gatatu isohoka
d) Komeza kuko abandi bayobozi b’ibinyabiziga bagomba kuguha inzira yo gukomeza
17. Igihe umuyobozi w’ikinyabiziga atwaye mu muhanda urombereje w’ibice byinshi agomba kugendera mu kihe gice cy’umuhanda ?
a) Kugendera mugice icyo aricyo cyose kirimo ibinyabiziga bike
b) Kugendera kugice cy’ibumoso keretse ushaka gusohokera iburyo
c) Kugendera mu gice cy’iburyo bw’umuhanda keretse ushaka kunyuranaho
d) Ntagutwarira mu ruhande rw’iburyo bw’umuhanda kuko hagenewe imodoka ziremereye n’imodoka nini zitwara abantu.
18. Umuyobozi w’ikinyabizaga uri kugendera mu muhanda w’ibyerekezo bibiri nuruhe ruhande rw’umuhanda agomba gukoresha ?
a) uruhande rw’ibumoso bw’umuhanda uretse igihe atawaye imashini zihinga cyangwa zikoreshwa indi mirimo
b) Mu gice cy;umuhanda yumva ashaka
c) Mu gice cy’iburyo bw’umuhanda uretse igihe ashaka kunyuranaho cyangwa gukata ibumoso
d) Ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda
19. Igihe umuyobozi w’ikinyabiziga agendera munzira y’icyerekezo kimwe akifuza gukata ibumoso yakora iki?
a) gutwara yegera umurongo wo hagati mu muhanda yerekeza ibumoso
b) gutwara yegera uruhande rw’iburyo bw’umuhanda
c) gutwara yegera ku uruhande rw’ibumoso bw’umuhanda
d) Gutwarira hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabili
20. Niki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora igihe agize uruhare mu mpanuka yo mu muhanda , aho ntawakometese ariko ibinyabiziga bikaba byateza icyago cyangwa byafunze umuhanda ?
a) Gushushanya aho zagonganiye no kuzishyira kuruhande
b) Gukuramo abagenze ugashyiraho icyapa cya mpandeshatu girukura kumodoka
c) Gutegereza ko abapolisi bahagera mbere yo gukura ibinyabiziga mu muhanda
d) Guhagarika ibindi binyabiziga kugeza ikibazo gikemutse mukabona kubikura mu muhanda
Reba Amanota
Contact Us
Email: info@learn.co.rw
Phone: +250723709880
Whatsap: +250725527181
we will try to reply to your message as quickly as we can. please be aware that because of many messages we receive it take us same time to respond