learn
Home
Traffic
Learn
Contact Us
About Us
changeColor
20:00
Exam 1
  
Exam 2
  
Exam 3
  
Exam 4
  
Exam 5
  
Exam 6
  
Exam 7
  
Exam 8
  
Exam 9
  
Exam 10
  
Exam 11
  
Exam 12
  
Exam 13
  
Exam 14
  
Exam 15
  
Exam 16
  
Exam 17
  
Exam 18
  
Exam 19
  
Exam 20
  
back
Reba Ibisubizo
1. Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurabirahuri dukurikira:
a) 2
b) 3
c)1
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
2. Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:
a) ku nguni y’iburyo y’ikinyabiziga
b) ku gice cy’inyuma ku kinyabiziga
c) ahegereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga
d) ibisubizo byose ni ukuri
3. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenze abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:
a) itara ndangamubyimba
b) itara ryerekana icyerekezo
c) itara ndangaburumbarare
d) ibisubizo byose ni ukuri
4. Nta mwanya n’umwe feri ifungiraho ushobora kurekurana n’ibiziga keretse:
a) iyo bireba feri y’urugendo
b) iyo kurekurana ari ibyakanya gato
c) iyo bireba feri yo guhagarara umwanya munini, ubwo kurekurana bikaba bidashoboka bidakozwe n'umuyobozi
d) byose ni ibisubizo by’ukuri
5. Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza bwitwa:
a) feri y’urugendo
b) feri yo guhagarara
c) feri yo gutabara
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
6. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
a) cm 25
b) cm 125
c) cm 45
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
7. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kutamurika mu bihe bikurikira:
a) iyo umuhanda umurikiwe umuyobozi abasha kureba muri m 200
b) iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana nikindi
c) iyo ari mu nsisiro
d) ibisubizo byose nibyo
8. Birabujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira:
a) mu duhanda tw’abanyamagare
b) mu duhanda twagenewe velomoteri
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
9. Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa wa velomoteri mu isaha ni:
a) km 50
b) km 40
c) km 30
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
10. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
a) km 25
b) km 70
c) km 40
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
11. Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa ku binyabiziga bifite uburebure ntarengwa bukurikira:
a) burenga toni 1
b) burenga toni 2
c) burenga toni 24
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
12. Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:
a) umuvuduko w’abanyamaguru
b) ubugari bw’umuhanda
c) umubare w’abanyamaguru
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
13. Iyo ubugari bw’inzira nyabagendwa igenderwamo n’ibinyabiziga budahagije kugirango bibisikane nta nkomyi abagenzi bategetswe:
a) kunyura mu nzira z’impande z’abanyamaguru
b) guhagarara aho bageze
c) koroherana
d) gukuraho inkomyi
14. Kunyuranaho bikorerwa:
a) mu ruhande rw’iburyo gusa
b) igihe cyose ni ibumoso
c) iburyo iyo unyura ku nyamaswa
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
15. Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditswe bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’imisoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye. Ibyo bikorwa mu gihe kingana gute:
a) mu minsi 5
b) mu minsi 8
c) mu minsi 15
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
16. Birabujijwe kongera ku mpande z’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri cyangwa velomoteri ibi bikurikira:
a) imitako
b) ibintu bifite imigongo cyangwa ibirenga ku mubyimba kandi bishobora gutera ibyago abandi bagenzi
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
17. Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kuba ridahumisha, kandi rigomba kugaragarira mu ntera ikurikira:
a) nijoro igihe ijuru rikeye nibura muri m 200
b) ku manywa igihe cy’umucyo nibura muri m50
c) nijoro nibura muri m 100 igihe ijuru rikeye
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
18. Iyo hagati y’uruhande rw’imbere rwa romoruki n’uruhande rw’inyuma rw’ikinyabiziga kiyikurura hari umwanya urenze m 3 ikibizirikanyije kigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa:
a) agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande
b) itara risa n’icunga rihishije rigaragara mu mbavu igihe ikibizirikanyije kimuritswe
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
19. Mu migi no ku yindi mihanda y’igihugu igenwa na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu uburebure ntarengwa kuri buri mitambiko 3 ifungwaho ibiziga bine ni:
a) toni 24
b) toni 10
c)toni 16
d) toni 53
20. Ku binyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira:
a) iby’inyuma m 3.40
b) iby’imbere m 2.50
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Reba Amanota
Contact Us
Email: info@learn.co.rw
Phone: +250723709880
Whatsap: +250725527181
we will try to reply to your message as quickly as we can. please be aware that because of many messages we receive it take us same time to respond